Antoinette Mbabazi MSc.
Umuyobozi Mukuru w'agateganyo w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubugenzuzi bw'Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA)
Antoinette MBABAZI ni umunyamwuga ufite ubunararibonye mu bugenzuzi bw'ubuziranenge, akaba amaze imyaka irenga 19 akorera inzego z’igihugu zishinzwe ubuziranenge mu Rwanda. Ubu ni Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubugenzuzi bw'Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA), umwanya yatangiyeho mu Ukwakira 2024.
Kuva yinjira muri RICA mu mwaka wa 2020, Madamu MBABAZI yakoze imirimo itandukanye y’ubuyobozi ikomeye, harimo kuba Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rishinzwe gutanga ibyangombwa by'ubucuruzi no kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza agenga ibicuruzwa RICA ifite mu nshingano ndetse icyarimwe akaba Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe Imari. Uruhare rwe rwagize akamaro kanini mu gushyiraho no gutangiza ibikorwa by’ingenzi bya RICA mu gihe yashyirwagaho.
Mbere yo kujya muri RICA, yakoraga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (Rwanda Bureau of Standards, ubu cyitwa Rwanda Standards Board) kuva mu 2006 kugeza mu 2020, aho yagiye ahabwa inshingano zitandukanye zirushaho kuzamurwa, zirimo kuba Umuyobozi w’Ishami ry’Impamyabuziranenge ku rwego rw’igihugu, Umukozi ushinzwe Gutanga Impamyabuziranenge, ndetse n’Umuyobozi w’udushami dushinzwe Igenzura ry’Ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga n’ubugenzuzi bw'inganda. Ku buyobozi bwe, Ishami ry’Impamyabuziranenge ku rwego rw’igihugu ryabonye icyemezo mpuzamahanga gishimangira ubushobozi bwo gutanga serivisi zo kwemeza ubuziranenge bw'ahatunganirizwa ibiribwa, gitangwa n’Ikigo cy’Ubuholandi gitanga ibyemezo by’Ubuziranenge (RvA).
Madamu MBABAZI afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s) mu Micungire y’Ubuziranenge bw’Ibiribwa yakuye muri Kaminuza ya Wageningen University and Research (WUR) yo mu Buholandi, ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s) mu Ikoranabuhanga ry’Ibiribwa yakuye mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST).
Yabaye kandi Perezida wa Komite ishinzwe Kurwanya Ruswa muri RICA, akaba azwi cyane ku bwitange bwe mu guharanira iyubahirizwa ry'amabwiriza y'ubuziranenge no kurinda ubunyangamugayo bw’inzego akorera. Muri icyo gihe kandi, yagize uruhare mu bikorwa by’Ishami rishinzwe ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi.
HAGUMIMANA Patrick
Umuyobozi w'agateganyo w'ishami rishinzwe gutanga ibyangombwa by'uucuruzi no gukurikirana iyubahirizwa ry'amabwiriza
Hagumimana Patrick ni umunyamwuga ufite ubunararibonye mu rwego rwa leta, afite ubumenyi n’ubushobozi bukomeye mu bijyanye n’ubugenzuzi bw'ubuziranenge, koroshya ubucuruzi no kugenzura iyubahirizwa ry'amategeko. Ubu ni Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe gutanga ibyangombwa by'uucuruzi no gukurikirana iyubahirizwa ry'amabwiriza mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw'ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA), umwanya yatangiyeho mu Ukwakira 2024, aho ayobora ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ajyanye n’iyandikwa n’itangwa ry’impushya, ndetse agakurikirana ibikorwa byo by'iyubahirizwa ry'amategeko hagamijwe kubahiriza ubuziranenge bw’ibicuruzwa no kurengera umuguzi.
Kuva yinjira muri RICA muri Kamena 2020, yabaye Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rishinzwe Ubugenzuzi n'iyubahirizwa ry'amabwiriza y'ubuziranenge, aho yagize uruhare rukomeye mu gushyiraho uburyo bunoze bwo gukora ubugenzuzi, kubahiriza amategeko no gukurikirana ibicuruzwa ku isoko. Mbere yaho, yabaye Umujyanama wa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, aho yagize uruhare mu itegurwa no gushyira mu bikorwa politiki zitandukanye.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s) mu Micungire y’Ubucuruzi Mpuzamahanga yibanda ku by’Imari, yakuye muri Kaminuza ya Heriot-Watt, ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor of Arts) mu Micungire y’Ubucuruzi yakuye muri Kaminuza ya Coventry. Azwiho ubwitange mu kunoza imikorere y’inzego zikora ubugenzuzi, guteza imbere serivisi zitangwa mu mucyo no mu buryo bunoze, no gushyigikira ubucuruzi bukozwe hubahirizwa ihiganwa.
Joseph Mutabazi
Umuyobozi w'agateganyo w'Ishami rishinzwe Ubugenzuzi n'iyubahirizwa ry'amabwiriza y'ubuziranenge
Bwana Joseph MUTABAZI afite ubunararibonye bw’imyaka 14 mu bijyanye no gushyiraho no kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge, kugenzura iyubahirizwa ryayo, ndetse n’imikorere y’inzego zikora ubugenzuzi bw’ubuziranenge. Ubu ni Umuyobozi w’agateganyo w'Ishami rishinzwe Ubugenzuzi n'iyubahirizwa ry'amabwiriza y'ubuziranenge, ndetse akaba n’Ushinzwe guhuza ibikorwa by’Ishami ry’Imirimo Rusange akaba n’Umuyobozi wa Komite ishinzwe Imyitwarire muri RICA, inshingano yatangiye mu Kwakira 2024 kugeza ubu.
Kuva yinjiye muri RICA mu 2020, Bwana Mutabazi yakoze imirimo itandukanye y’ubuyobozi, harimo no kuba Umuyobozi w’agashami gashinzwe ubugenzuzi bw'iganda n'masoko. Ni we uhagarariye RICA mu bijyanye n’imikoranire na Minisiteri y’Ibidukikije na REMA; anatanga umusanzu mu bya tekiniki ku bijyanye n’ubuziranenge muri Shandong Foreign Trade Vocational College akaba umwe mu bagize Komite ya Tekiniki ifite inshingano zo gusuzuma ubusabe bw’abashoramari bashaka ubutaka mu byanya by'inganda.
Atanga umusanzu mu bya tekiniki mu makomite atandukanye ku rwego rw’igihugu, akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga, harimo Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuziranenge (ISO), Umuryango Nyafurika w’Ubuziranenge (ARSO), ndetse na Komite z’Ubuziranenge zo muri Afurika y’Iburasirazuba (EASC). Afite ubunararibonye mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko n’amabwiriza.
Mbere yo kwinjira muri RICA, Bwana Mutabazi yakoze mu Kigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge kuva muri 2013 kugeza 2020, aho koze imirimo itangukanye nk’impuguke n’ubugenzuzi w’ubuziranenge mu ishami rishinzwe gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge ndetse n’agashami gashinzwe ubugenzuzi bw’ibyinjira mu Gihugu. Ni inararibonye mu bijyanye n’ubuziranenge ishingiye ku mahame ya ISO, ARSO na EASC, ndetse no mu byerekeye EMS, QMS, HACCP, LCA n’imikorere y’ibigo biyashyira mu bikorwa. Afite ubumenyi mu bijyanye no kurengera ibidukikije ndetse no guteza imbere amasoko, cyane cyane mu gushyigikira inganda not n’iziciriritse.
Bwana Mutabazi afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (MSc) yakuye muri Kaminuza ya Kenya, hamwe n’impamyabushobozi yo ku rwego rwo hejuru (Advanced Diploma) yakuye mu Kigo NIH, ndetse n’indi mpamyabushobozi yo ku rwego rwo hejuru mu binyabutabire (chemistry/life cycle assessment) yakuye muri CADIS Academy. Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor of Science) mu binyabutabire yakuye mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST).