Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Serivisi z'ubugenzuzi bw'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi

RICA igenzura ubuziranenge bw’inyongeramusaruro z’ubuhinzi (imbuto, ifumbire n’imiti ikoreshwa mu buhinzi), kandi igahuza ibikorwa bijyanye n'ubuziranenge bw'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi.

RICA igenzura ubuziranenge bw’inyongeramusaruro z’ubuhinzi (imbuto, ifumbire n’imiti ikoreshwa mu buhinzi), ndetse ikanagezurwa iyubahirizwa ry'amabwiriza y'ubuziranenge bw'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi hagamijwe gufasha ibicuruzwa by’ubuhinzi kubona amasoko no gukumira ikwirakwira ry’udukoko n’indwara.

Iri shami rishinzwe kwemeza ubuziranenge bw’imbuto no guhuza ibikorwa by'ubuziranenge bw'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi. Ibi bikorwa binyuze mu igenzura rikorerwa ibikorwa bikurikira:

Iyinjizwa ry’ibimera n’ibikomoka ku bimera mu gihugu

  • Ibisabwa mu kwinjiza ibimera mu Rwanda

  • Gusaba impushya zo kwinjiza ibimera n’ibikomoka ku bimera

  • Urutonde rw’udukoko dufatwa nk’ahangayikishije

  • Amabwiriza yo kwinjiza imbuto n’ibikoresho byo gutera

Iyoherezwa ry’ibimera n’ibikomoka ku bimera mu mahanga

  • Kwiyandikisha no kohereza ibicuruzwa by’ubuhinzi mu mahanga

  • Kwandikisha imurima igenewe kohereza umusaruro mu mahanga

  • Gusaba icyemezo cy’ubuziranenge bw'ibihimera

Igenzura n’itangwa ry’impamyabuziranenge ku mbuto

  • Kwiyandikisha kw'abatubuzi b'imbuto

  • Kwandikisha imurima ituburirwamo imbuto

  • Kumenyekanisha imbuto

Ibikomoka ku nyamaswa

  • Kwiyandikisha kw’aho bikorerwa (gutanga impushya zo gukoresha amabagiro, busheri, ububiko bw’inyama, amakusanyirizo y'amata, n'ahacururizwa amata)

  • Kwinjiza mu gihugu ibikomoka ku matungo

  • Kohereza mu mahanga ibikomoka ku matungo

  • Impushya zo gutwara ibikomoka ku matungo (inyama, amafi n’amata)

Ibiryo by’amatungo

  • Kwinjiza mu gihugu ibiryo by’amatungo

  • Kwandikisha aho bigurishirizwa, bibikwa n’inganda zibikora

Ifumbire n'imiti ikoreshwa mu buhinzi n’aho icururizwa

  • Kwiyandikisha kw’abacuruzi b’ifumbire n'imiti ikoreshwa mu buhinzi

  • Kwandikisha ifumbire n’imiti ikoreshwa mu buhinzi

  • Kugenzura iyinjizwa ry’ifumbire n'imiti ikoreshwa mu buhinzi mu gihugu

Ibikoresho n’imashini z’ubuhinzi

  • Kwiyandikisha kw'abacuruza imashini zikoreshwa mu buhinzi

  • Kugenzura iyinjizwa mu gihugu ry’imashini n’ibikoresho by’ubuhinzi