RICA ikurikirana iyubahirizwa ry'uburenganzira bw’ibanze bw’umuguzi iharanira ko burindwa kandi bugatezwa imbere, ndetse ikanaharanira ko habaho ihiganwa mu bucuruzi kandi ryubahiriza amategeko hagati y’ibigo by’ubucuruzi. Iri shami rifasha andi mashami mu kwemeza ko ibicuruzwa na serivisi biri ku isoko byujuje ubuziranenge kandi bigurishwa ku giciro gikwiye kirimo ihiganwa. Iri shami kandi rikora igenzura rya buri mwaka, ubukangurambaga n’amahugurwa bigamije kongera iyubahirizwa ry’amategeko abigenga.
Ishami rikurikirana iyubahirizwa ry'Itegeko rigenga Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi. Iri shami rikora ibi bikurikira:
Kwakira no gukemura ibibazo by’abaguzi n’abacuruzi
Kwakira no gusuzuma ubusabe bwo kwibumbira hamwe mu bucuruzi
Kwakira no gusuzuma ubusabe bwo gusonerwa no guhabwa uburenganzira
Gushyira mu bikorwa ingamba, politiki n’amabwiriza bigamije kurwanya imikorere mibi mu bucuruzi (nko gukoresha nabi ububasha ku isoko, ubwiganze no kwihuriza mu matsinda y’ubwumvikane mu guhindura isoko)
Gukora igenzura risanzwe ku isoko hagamijwe kureba iyubahirizwa ry'Itegeko rigenga Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi
Gukora ubukangurambaga ku bijyanye na politiki y'ubucuruzi no kubahiriza amategeko
Gukora iperereza bibazo bijyanye no kutubahiriza Itegeko rigena Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi.