Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Serivisi zo gutanga ibyangombwa by'ubucuruzi

Agashami gashinzwe Iyandikwa n’Itangwa ry’Impushya rifite inshingano zo kwemeza ko ibicuruzwa byose, ibinyabiziga bitwara ibicuruzwa (carriers) n’ahakorerwa ibikorwa (premises) biri mu nshingano za RICA byanditswe, kandi ko abakora ubucuruzi bose bagengwa na RICA bafite impushya zibemerera gukora.

Ishami rishinzwe Iyandikwa n’Itangwa ry’Impushya rifite inshingano zo kwemeza ko ibicuruzwa byose, ibinyabiziga bitwara ibicuruzwa (carriers) n’ahakorerwa ibikorwa (premises) biri mu nshingano za RICA byanditswe, kandi ko abakora ubucuruzi bose bagengwa na RICA bafite impushya zibemerera gukora. Kugira ngo ibi bigerweho, iri shami ritegura amabwiriza ya tekiniki, inyandiko ngenderwaho n’uburyo bwo kwiyandikisha no gutanga impushya.

Serivisi z’ingenzi zitangwa n’iri shami zirimo:

1. Serivisi zo kwiyandikisha kw’ibicuruzwa

  • Kwiyandikisha kw’imiti ikoreshwa mu buhinzi

  • Kwiyandikisha kw’ibiryo by’amatungo

  • Kwiyandikisha kw’ibikoresho by’ubwubatsi

  • Kwiyandikisha kw’ibikoresho by’amashanyarazi, iby’ikoranabuhanga n’iby’imashini

  • Kwiyandikisha kw’imiti n’ibikoresho by’isuku

  • Kwiyandikisha kw’ibindi bicuruzwa biri mu nshingano za RICA

2. Serivisi zo kwandika ahakorerwa ibikorwa by'ubucuruzi

  • Kwiyandikisha kw’ibigo byo gukusanya amata

  • Kwiyandikisha kw’ahakusanyirizwa amata

  • Kwiyandikisha kwa kioske z’amata

  • Kwiyandikisha kw’amabagiro

  • Kwiyandikisha kw’amabagiro yimukanwa

  • Kwiyandikisha kw’amaduka n’ububiko bw’imiti y’ubuhinzi

  • Kwiyandikisha kw’ahantu ho kwidagadurira

  • Kwiyandikisha kwa garage

  • Kwiyandikisha kw’amaduka y’inyama (butcheries)

  • Kwiyandikisha kw’izindi nyubako ziri mu nshingano za RICA

3. Serivisi zo kwiyandikisha kw’ibinyabiziga bitwara ibicuruzwa 

  • Kwiyandikisha kw’ibinyabiziga bitwara amata

  • Kwiyandikisha kw’ibinyabiziga bitwara inyama

  • Kwiyandikisha kw’ibinyabiziga bitwara imiti y’ubuhinzi

  • Kwiyandikisha kw’ibindi binyabiziga bitwara ibicuruzwa bigenzurwa

4. Serivisi zo gutanga impushya ku bakora ubucuruzi

  • Gutanga impushya zo kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa bigenzurwa

  • Gutanga impushya zo gukora (manufacturing) ibicuruzwa bigenzurwa

  • Gutanga impushya ku batumiza imiti y’ubuhinzi

  • Gutanga impushya zo gucuruza imiti y’ubuhinzi ku rwego rw’abacuruzi benshi (wholesale)

  • Gutanga impushya zo gucuruza imiti y’ubuhinzi ku rwego rw’abacuruzi bato (retail)

  • Gutanga impushya ku bakora imiti y’ubuhinzi

  • Gutanga impushya zo gukora ibikorwa by’amaduka y’inyama

  • Gutanga impushya ku bakora ibiryo by’amatungo n’abandi babikora mu ruhererekane rwabyo

  • Gutanga impushya ku bandi bakora ubucuruzi bari mu nshingano za RICA