Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Abo turibo

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubugenzuzi bw'Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera umuguzi (RCAI) cyashyizweho n’Itegeko Nº 31/2017 ryo ku wa 25/07/2017 kugira ngo gikore ubugenzuzi bw'ubuziranenge, gutenza imbere ihiganwa mu bucuruzi ikumire ubucuruzi budakurikije amategeko ndetse kinarengere umuguzi.

Email:
info@rica.gov.rw

Aho dukorera:
KK 8, Av 64, Kicukiro (Safari Center House)

Twitter:
@InspectorateRw

ICYEREKEZO

RICA iharanira kuba ikigo kizewe ku rwego mpuzamahanga mu gutanga serivisi z'ubugenzuzi bw'ubuziranenge turinda ubucuruzi kandi tukarengera umuguzi.

INTEGO

Intego ya RICA ni uguteza imbere ubucuruzi binyuze mu gufata ibyemezo kinyamwuga kandi bishingiye ku bimenyetso, hagamijwe guteza imbere iterambere rirambye ry’ubucuruzi, kurinda ubuzima bw’ibimera n’inyamaswa, ndetse no kurengera uburenganzira bw’umuguzi.

ABAFATANYABIKORWA

• Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM)
• Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI)
• Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB)
• Ikigo cy'Igihugu cy'Amakoperative (RCA)
• Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku Buhinzi n'Ubworozi (NAEB)
• Ikigo gishinzwe iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB)
• Ikigo cy'Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB)
• Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA)
• Rwanda Revenue Authority (RRA)
• Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubushakashatsi n'Iterambere mu Nganda (NIRDA)
• Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB)
• Polisi y'Igihugu(RNP)
• ADECOR
• Trade Mark Africa (TMA)
• NPPO
• AGRA

INDANGAGACIRO SHINGIRO

  • Kwita ku mukiriya: Twiyemeje kugera ku rwego rwo hejuru mu gutanga serivisi, twita kandi twubahiriza ibyifuzo bya buri mukiriya ku giti cye, tutabangamiye amabwiriza agenga imikorere;
  • Ubunyangamugayo: Dutanga serivisi mu mucyo, twakira ibitekerezo byubaka kandi tugashyira mu bikorwa inshingano ku byemezo byose dufata;
  • Kutabogama: Dushyira mu bikorwa inshingano zacu mu buryo buboneye kandi butarimo kubogama;
  • Gukora neza: Twiyemeje gufasha abacuruzi n’abaguzi tubagezaho neza ibisabwa n’amabwiriza n’uburenganzira bw’abaguzi;
  • Guhanga udushya: Twiyemeje kuba umuryango wiyungura ubimenyi, wemera impinduka kandi uharanira guteza imbere udushya mu mikorere yacu buri gihe.