Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Serivisi Dutanga

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubugenzuzi bw'Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera umuguzi (RCAI) cyashyizweho n’Itegeko Nº 31/2017 ryo ku wa 25/07/2017 kugira ngo gikore ubugenzuzi bw'ubuziranenge, gutenza imbere ihiganwa mu bucuruzi ikumire ubucuruzi budakurikije amategeko ndetse kinarengere umuguzi.

Email:
info@rica.gov.rw

Aho dukorera:
KK 8, Av 64, Kicukiro (Safari Center House)

Twitter:
@InspectorateRw

Serivisi z'ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi

RICA ikurikirana iyubahirizwa ry'uburenganzira bw’ibanze bw’umuguzi iharanira ko burindwa kandi bugatezwa imbere, ndetse ikanaharanira ko habaho ihiganwa mu bucuruzi  kandi ryubahiriza amategeko hagati y’ibigo by’ubucuruzi. Iri shami rifasha andi mashami mu kwemeza ko ibicuruzwa na serivisi biri ku isoko byujuje ubuziranenge kandi bigurishwa ku giciro gikwiye kirimo ihiganwa. Iri shami kandi rikora igenzura rya buri mwaka, ubukangurambaga n’amahugurwa bigamije kongera iyubahirizwa ry’amategeko abigenga.

Ishami rikurikirana iyubahirizwa ry'Itegeko rigenga Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi. Iri shami rikora ibi bikurikira:

  • Kwakira no gukemura ibibazo by’abaguzi n’abacuruzi

  • Kwakira no gusuzuma ubusabe bwo kwibumbira hamwe mu bucuruzi

  • Kwakira no gusuzuma ubusabe bwo gusonerwa no guhabwa uburenganzira

  • Gushyira mu bikorwa ingamba, politiki n’amabwiriza bigamije kurwanya imikorere mibi mu bucuruzi (nko gukoresha nabi ububasha ku isoko, ubwiganze no kwihuriza mu matsinda y’ubwumvikane mu guhindura isoko)

  • Gukora igenzura risanzwe ku isoko hagamijwe kureba iyubahirizwa ry'Itegeko rigenga Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi

  • Gukora ubukangurambaga ku bijyanye na politiki y'ubucuruzi no kubahiriza amategeko

  • Gukora iperereza bibazo bijyanye no kutubahiriza Itegeko rigena Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi.

Serivisi z'ubugenzuzi n'iyubahirizwa ry'amabwiriza y'ubuziranenge

RICA igenzura ibicuruzwa bikorerwa imbere mu Gihugu n'ibitumizwa mu mahanga biri mu nshingano zayo bigenewe gukoreshwa n’abaturage ko bikorwa hubahirijwe amategeko n'amabwiriza y'ubuziranenge. Ibi bikorwa binyuze mu kugenzura ibicuruzwa na serivisi hagamijwe kurinda no kurengera umuguzi, kurinda ubuzima bw’ibimera n’inyamaswa, kurengera ibidukikije, no genyura iyubahirizwa ry'ubuzuruzi bukozwe mu mucyo. Ubu bugenzuzi bukorwa na:

 

Serivisi z'Ubugenzuzi bw'imbuto no gutanga ibyemezo by'ubuziranenge ku bikomoka k'Ubuhinzi n'Ubworozi

RICA igenzura ubuziranenge bw’inyongeramusaruro z’ubuhinzi (imbuto, ifumbire n’imiti ikoreshwa mu buhinzi), ndetse ikanagezurwa iyubahirizwa ry'amabwiriza y'ubuziranenge bw'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi hagamijwe gufasha ibicuruzwa by’ubuhinzi kubona amasoko no gukumira ikwirakwira ry’udukoko n’indwara.

Iri shami rishinzwe kwemeza ubuziranenge bw’imbuto no guhuza ibikorwa by'ubuziranenge bw'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi. Ibi bikorwa binyuze mu igenzura rikorerwa ibikorwa bikurikira:

Iyinjizwa ry’ibimera n’ibikomoka ku bimera mu gihugu

  • Ibisabwa mu kwinjiza ibimera mu Rwanda

  • Gusaba impushya zo kwinjiza ibimera n’ibikomoka ku bimera

  • Urutonde rw’udukoko dufatwa nk’ahangayikishije

  • Amabwiriza yo kwinjiza imbuto n’ibikoresho byo gutera

Iyoherezwa ry’ibimera n’ibikomoka ku bimera mu mahanga

  • Kwiyandikisha no kohereza ibicuruzwa by’ubuhinzi mu mahanga

  • Kwandikisha imurima igenewe kohereza umusaruro mu mahanga

  • Gusaba icyemezo cy’ubuziranenge bw'ibihimera

Igenzura n’itangwa ry’impamyabuziranenge ku mbuto

  • Kwiyandikisha kw'abatubuzi b'imbuto

  • Kwandikisha imurima ituburirwamo imbuto

  • Kumenyekanisha imbuto

Ibikomoka ku nyamaswa

  • Kwiyandikisha kw’aho bikorerwa (gutanga impushya zo gukoresha amabagiro, busheri, ububiko bw’inyama, amakusanyirizo y'amata, n'ahacururizwa amata)

  • Kwinjiza mu gihugu ibikomoka ku matungo

  • Kohereza mu mahanga ibikomoka ku matungo

  • Impushya zo gutwara ibikomoka ku matungo (inyama, amafi n’amata)

Ibiryo by’amatungo

  • Kwinjiza mu gihugu ibiryo by’amatungo

  • Kwandikisha aho bigurishirizwa, bibikwa n’inganda zibikora

Ifumbire n'imiti ikoreshwa mu buhinzi n’aho icururizwa

  • Kwiyandikisha kw’abacuruzi b’ifumbire n'imiti ikoreshwa mu buhinzi

  • Kwandikisha ifumbire n’imiti ikoreshwa mu buhinzi

  • Kugenzura iyinjizwa ry’ifumbire n'imiti ikoreshwa mu buhinzi mu gihugu

Ibikoresho n’imashini z’ubuhinzi

  • Kwiyandikisha kw'abacuruza imashini zikoreshwa mu buhinzi

  • Kugenzura iyinjizwa mu gihugu ry’imashini n’ibikoresho by’ubuhinzi

Serivisi z'ubugenzuzi bw'ibicuruzwa byinjizwa mu gihugu

A. Inyandiko n’amakuru by’ingenzi bisabwa mu gusohora ibicuruzwa byinjijwe mu gihugu

  • Inyandiko y’imizigo (Bill of Lading cyangwa Airway Bill)

  • Urutonde rw’ibipaki (Packing list)

  • Fagitire y’ubucuruzi (Commercial Invoice)

  • Ifishi y’itangazo (Declaration form)

  • Icyemezo cy’isesengura ry’ibicuruzwa (Certificate of Analysis)

  • Ikirango cyamenyeshejwe ku bicuruzwa byo muri EAC (Notified Mark)

  • Amazina, aderesi na nimero za telefoni by’utumiza ibicuruzwa cyangwa umuhagarariye ubifite uburenganzira (Clearing Agent)

  • Aderesi y’aho ububiko bw’utumiza ibicuruzwa buherereye

  • Inyandiko y’ubwiyemezi isinywe n’utumiza ibicuruzwa cyangwa umuhagarariye, yizeza GSA ko ibicuruzwa byahawe uburenganzira bw’agateganyo bitazagurishwa cyangwa ngo bikwirakwizwe mbere y’uko RICA yemeza ko byujuje ibisabwa

B. Isuzuma ry’ingaruka (Risk Selectivity) muri RICA

  • Ibyago bikomeye – Umutuku

  • Ibyago biciriritse – Umuhondo

  • Nta byago – Icyatsi

  • Ubururu: bwashyizweho ku bicuruzwa byo mu karere bishobora gusuzumwa nyuma yo kuhagera

Ibicuruzwa bifite ibyago bikomeye 

Ni ibicuruzwa bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, umutekano, ibidukikije, inyamaswa cyangwa ibimera.

Ibyiciro byabyo birimo:

  • Imiti y’ubuhinzi n’ibikoresho byabwo

  • Ibimera n’ibikomoka ku bimera

  • Amavuta yo kwisiga atari ay’ubuvuzi

  • Imbuto, amasohoro y’amatungo, amagi yatewe, ingemwe n’ibice by’ibimera

  • Ibiribwa bitaranyuzwa mu nganda

  • Ibiryo by’amatungo

  • Ibikoresho by’ubwubatsi n’amarangi

  • Ibikoresho by’amashanyarazi n’ibice by’ibikoresho by’ikoranabuhanga

  • Ibice by’imodoka, moto n’amagare

  • Imiti ikoreshwa muri rusange itari iy’umubiri w’umuntu

  • Imyenda, ibikomoka kuri rubber n’uruhu

  • Ibiti n’ibikomoka ku biti, ubukorikori

  • Impapuro n’ibikomoka ku mpapuro

  • Ibikinisho by’abana n’ibikoresho byo kwidagadura

  • Ibikoresho byo mu rugo

  • Imashini z’inganda

  • Ibikoresho byo gupfunyika

Igenzura ry’imizigo ku mipaka

Mu rwego rwo koroshya ubucuruzi, kurinda ibimera n’inyamaswa ndetse n’abaguzi, ishami risabwa kuba rifite inyandiko zose zisabwa na ISO/IEC 17020:2012

Imicungire y’ibicuruzwa bitujuje ibisabwa

Ibicuruzwa bitujuje ibisabwa:

  • Birangwa bikangwa

  • Bigasubizwa aho byaturutse

  • Bigatunganywa bushya niba bishoboka

  • Cyangwa bigatwikwa/ bikajugunywa hakurikijwe amategeko y’ibidukikije

  • Ibi bikorwa ku kiguzi cy’utumiza ibicuruzwa

Uko ibicuruzwa bifite ibyago bikomeye bisohorwa

  1. Abatumiza bagomba kwiyandikisha muri RICA

  2. Bagasabwa kumenya ibipimo by’u Rwanda

  3. Batanga itangazo binyuze kuri ReSW

  4. Ibicuruzwa bishobora kubikwa muri warehouse ya gasutamo cyangwa guhabwa uburenganzira bw’agateganyo

  5. Bishyirwa mu bubiko bw’utumiza ariko ntibigurishwe mbere y’igenzura

  6. Bigomba kuba bifite Certificate of Analysis cyangwa Notified Mark

  7. Iyo bitabihari, hafatwa ibyitegererezo bigasuzumwa

  8. Hatangwa amafaranga y’igenzura n’igerageza

  9. Hakorwa igenzura n’isuzuma

Ibicuruzwa birekurwa iyo:

  • Raporo yemejwe

  • Bifite ikirango cya EAC cyemewe

  • Labels zujuje ibisabwa

  • Inyandiko zuzuye

Inyandiko z’ingenzi zateguwe

  • Amabwiriza y’igenzura ry’ibicuruzwa bisanzwe

  • Amabwiriza y’igenzura ry’imbuto n’ibimera

  • Amabwiriza y’igenzura ry’ibikomoka ku nyamaswa n’ibiryo byazo

  • Raporo z’igenzura

  • Ifishi zo gusubiza ibicuruzwa, kubisuzuma n’izindi

C. Ibisabwa ku marango

Ibicuruzwa bigomba kugaragaza:

  • Izina ry’igicuruzwa

  • Itariki byakorewe n’igihe bizarangirira

  • Uko bibikwa

  • Uko bikoreshwa

  • Ingano

  • Uwabikoze n’aho aherereye

  • Igihugu byaturutsemo

  • Nimero ya batch

  • Ibiranga ibikoresho (ku bitari ibiribwa n’imiti)

Ibindi:

  • Ibirango bigomba gusomeka neza kandi bitazima

  • Indimi z’amahanga zigomba guhindurwa mu Cyongereza cyangwa Igifaransa

  • Ibikoresho by’ikoranabuhanga bigomba kugira garanti y’umwaka umwe

  • Bigomba kugira amabwiriza y’umutekano

  • Ibikoresho bimwe bigomba kugaragaza ingano y’ingufu zikoresha

D. Ibisabwa mu gufata ibyitegererezo

  • Ibyitegererezo bigomba gufatwa hakurikijwe amabwiriza

  • Igicuruzwa kigomba kuba cyujuje ibisabwa mbere yo gufatwa

  • Ibyitegererezo bigomba kuba bihagije

Bigomba guhagararira neza umutwaro wose

Serivisi z'ubugenzuzi bw'inganda n'ibicuruzwa biri ku isoko

Iri shami rikora igenzura ry’ahacururizwa ibicuruzwa  n’inganda hagamijwe kureba iyubahirizwa ry’ubuziranenge, amabwiriza n’ibipimo ngenderwaho ku bicuruzwa, serivisi na sisitemu. Serivisi z’ingenzi ritanga zirimo:

  • Gukora ibikorwa by’igenzura hagamijwe gukurikirana serivisi no gusuzuma ingaruka z’ibicuruzwa ku isoko;

  • Gukora iperereza ku birego byakiriwe bijyanye n’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, ibihimbano n’ibyaha by’ubucuruzi budakurikije amategeko;

  • Gufata ibyitegererezo byo gusuzuma ubuziranenge no gutanga inama ku bacuruzi ku buryo bwo kubahiriza ibisabwa ku bicuruzwa biri ku isoko;

  • Gutegura ibikoresho by’ubukangurambaga bigenewe abaguzi ku bijyanye n’ubuziranenge bw’ibicuruzwa na serivisi, uburenganzira n’inshingano by’abaguzi.

Serivisi zo gutanga ibyangombwa by'ubucuruzi

Ishami rishinzwe Iyandikwa n’Itangwa ry’Impushya rifite inshingano zo kwemeza ko ibicuruzwa byose, ibinyabiziga bitwara ibicuruzwa (carriers) n’ahakorerwa ibikorwa (premises) biri mu nshingano za RICA byanditswe, kandi ko abakora ubucuruzi bose bagengwa na RICA bafite impushya zibemerera gukora. Kugira ngo ibi bigerweho, iri shami ritegura amabwiriza ya tekiniki, inyandiko ngenderwaho n’uburyo bwo kwiyandikisha no gutanga impushya.

Serivisi z’ingenzi zitangwa n’iri shami zirimo:

1. Serivisi zo kwiyandikisha kw’ibicuruzwa

  • Kwiyandikisha kw’imiti ikoreshwa mu buhinzi

  • Kwiyandikisha kw’ibiryo by’amatungo

  • Kwiyandikisha kw’ibikoresho by’ubwubatsi

  • Kwiyandikisha kw’ibikoresho by’amashanyarazi, iby’ikoranabuhanga n’iby’imashini

  • Kwiyandikisha kw’imiti n’ibikoresho by’isuku

  • Kwiyandikisha kw’ibindi bicuruzwa biri mu nshingano za RICA

2. Serivisi zo kwandika ahakorerwa ibikorwa by'ubucuruzi

  • Kwiyandikisha kw’ibigo byo gukusanya amata

  • Kwiyandikisha kw’ahakusanyirizwa amata

  • Kwiyandikisha kwa kioske z’amata

  • Kwiyandikisha kw’amabagiro

  • Kwiyandikisha kw’amabagiro yimukanwa

  • Kwiyandikisha kw’amaduka n’ububiko bw’imiti y’ubuhinzi

  • Kwiyandikisha kw’ahantu ho kwidagadurira

  • Kwiyandikisha kwa garage

  • Kwiyandikisha kw’amaduka y’inyama (butcheries)

  • Kwiyandikisha kw’izindi nyubako ziri mu nshingano za RICA

3. Serivisi zo kwiyandikisha kw’ibinyabiziga bitwara ibicuruzwa 

  • Kwiyandikisha kw’ibinyabiziga bitwara amata

  • Kwiyandikisha kw’ibinyabiziga bitwara inyama

  • Kwiyandikisha kw’ibinyabiziga bitwara imiti y’ubuhinzi

  • Kwiyandikisha kw’ibindi binyabiziga bitwara ibicuruzwa bigenzurwa

4. Serivisi zo gutanga impushya ku bakora ubucuruzi

  • Gutanga impushya zo kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa bigenzurwa

  • Gutanga impushya zo gukora (manufacturing) ibicuruzwa bigenzurwa

  • Gutanga impushya ku batumiza imiti y’ubuhinzi

  • Gutanga impushya zo gucuruza imiti y’ubuhinzi ku rwego rw’abacuruzi benshi (wholesale)

  • Gutanga impushya zo gucuruza imiti y’ubuhinzi ku rwego rw’abacuruzi bato (retail)

  • Gutanga impushya ku bakora imiti y’ubuhinzi

  • Gutanga impushya zo gukora ibikorwa by’amaduka y’inyama

  • Gutanga impushya ku bakora ibiryo by’amatungo n’abandi babikora mu ruhererekane rwabyo

  • Gutanga impushya ku bandi bakora ubucuruzi bari mu nshingano za RICA

To top