Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ubugenzuzi bw'ibyinjira mu Gihugu

Aka gashami kagenzura ibicuruzwa byinjiwa mu Gihugu hagamijwe kureba ko byujuje iby'ibanze bisabwa n'amategeko n'amabwiriza y'ubuziranenge ku mipaka.

A. Inyandiko n’amakuru by’ingenzi bisabwa mu gusohora ibicuruzwa byinjijwe mu gihugu

  • Inyandiko y’imizigo (Bill of Lading cyangwa Airway Bill)

  • Urutonde rw’ibipaki (Packing list)

  • Fagitire y’ubucuruzi (Commercial Invoice)

  • Ifishi y’itangazo (Declaration form)

  • Icyemezo cy’isesengura ry’ibicuruzwa (Certificate of Analysis)

  • Ikirango cyamenyeshejwe ku bicuruzwa byo muri EAC (Notified Mark)

  • Amazina, aderesi na nimero za telefoni by’utumiza ibicuruzwa cyangwa umuhagarariye ubifite uburenganzira (Clearing Agent)

  • Aderesi y’aho ububiko bw’utumiza ibicuruzwa buherereye

  • Inyandiko y’ubwiyemezi isinywe n’utumiza ibicuruzwa cyangwa umuhagarariye, yizeza GSA ko ibicuruzwa byahawe uburenganzira bw’agateganyo bitazagurishwa cyangwa ngo bikwirakwizwe mbere y’uko RICA yemeza ko byujuje ibisabwa

B. Isuzuma ry’ingaruka (Risk Selectivity) muri RICA

  • Ibyago bikomeye – Umutuku

  • Ibyago biciriritse – Umuhondo

  • Nta byago – Icyatsi

  • Ubururu: bwashyizweho ku bicuruzwa byo mu karere bishobora gusuzumwa nyuma yo kuhagera

Ibicuruzwa bifite ibyago bikomeye 

Ni ibicuruzwa bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, umutekano, ibidukikije, inyamaswa cyangwa ibimera.

Ibyiciro byabyo birimo:

  • Imiti y’ubuhinzi n’ibikoresho byabwo

  • Ibimera n’ibikomoka ku bimera

  • Amavuta yo kwisiga atari ay’ubuvuzi

  • Imbuto, amasohoro y’amatungo, amagi yatewe, ingemwe n’ibice by’ibimera

  • Ibiribwa bitaranyuzwa mu nganda

  • Ibiryo by’amatungo

  • Ibikoresho by’ubwubatsi n’amarangi

  • Ibikoresho by’amashanyarazi n’ibice by’ibikoresho by’ikoranabuhanga

  • Ibice by’imodoka, moto n’amagare

  • Imiti ikoreshwa muri rusange itari iy’umubiri w’umuntu

  • Imyenda, ibikomoka kuri rubber n’uruhu

  • Ibiti n’ibikomoka ku biti, ubukorikori

  • Impapuro n’ibikomoka ku mpapuro

  • Ibikinisho by’abana n’ibikoresho byo kwidagadura

  • Ibikoresho byo mu rugo

  • Imashini z’inganda

  • Ibikoresho byo gupfunyika

Igenzura ry’imizigo ku mipaka

Mu rwego rwo koroshya ubucuruzi, kurinda ibimera n’inyamaswa ndetse n’abaguzi, ishami risabwa kuba rifite inyandiko zose zisabwa na ISO/IEC 17020:2012

Imicungire y’ibicuruzwa bitujuje ibisabwa

Ibicuruzwa bitujuje ibisabwa:

  • Birangwa bikangwa

  • Bigasubizwa aho byaturutse

  • Bigatunganywa bushya niba bishoboka

  • Cyangwa bigatwikwa/ bikajugunywa hakurikijwe amategeko y’ibidukikije

  • Ibi bikorwa ku kiguzi cy’utumiza ibicuruzwa

Uko ibicuruzwa bifite ibyago bikomeye bisohorwa

  1. Abatumiza bagomba kwiyandikisha muri RICA

  2. Bagasabwa kumenya ibipimo by’u Rwanda

  3. Batanga itangazo binyuze kuri ReSW

  4. Ibicuruzwa bishobora kubikwa muri warehouse ya gasutamo cyangwa guhabwa uburenganzira bw’agateganyo

  5. Bishyirwa mu bubiko bw’utumiza ariko ntibigurishwe mbere y’igenzura

  6. Bigomba kuba bifite Certificate of Analysis cyangwa Notified Mark

  7. Iyo bitabihari, hafatwa ibyitegererezo bigasuzumwa

  8. Hatangwa amafaranga y’igenzura n’igerageza

  9. Hakorwa igenzura n’isuzuma

Ibicuruzwa birekurwa iyo:

  • Raporo yemejwe

  • Bifite ikirango cya EAC cyemewe

  • Labels zujuje ibisabwa

  • Inyandiko zuzuye

Inyandiko z’ingenzi zateguwe

  • Amabwiriza y’igenzura ry’ibicuruzwa bisanzwe

  • Amabwiriza y’igenzura ry’imbuto n’ibimera

  • Amabwiriza y’igenzura ry’ibikomoka ku nyamaswa n’ibiryo byazo

  • Raporo z’igenzura

  • Ifishi zo gusubiza ibicuruzwa, kubisuzuma n’izindi

C. Ibisabwa ku marango

Ibicuruzwa bigomba kugaragaza:

  • Izina ry’igicuruzwa

  • Itariki byakorewe n’igihe bizarangirira

  • Uko bibikwa

  • Uko bikoreshwa

  • Ingano

  • Uwabikoze n’aho aherereye

  • Igihugu byaturutsemo

  • Nimero ya batch

  • Ibiranga ibikoresho (ku bitari ibiribwa n’imiti)

Ibindi:

  • Ibirango bigomba gusomeka neza kandi bitazima

  • Indimi z’amahanga zigomba guhindurwa mu Cyongereza cyangwa Igifaransa

  • Ibikoresho by’ikoranabuhanga bigomba kugira garanti y’umwaka umwe

  • Bigomba kugira amabwiriza y’umutekano

  • Ibikoresho bimwe bigomba kugaragaza ingano y’ingufu zikoresha

D. Ibisabwa mu gufata ibyitegererezo

  • Ibyitegererezo bigomba gufatwa hakurikijwe amabwiriza

  • Igicuruzwa kigomba kuba cyujuje ibisabwa mbere yo gufatwa

  • Ibyitegererezo bigomba kuba bihagije

  • Bigomba guhagararira neza umutwaro wose